Abakurikira Shaddy boo bakomeje kwijujutira imyitwarire ye bamwe banakomoza kuburere aha abana be -Amafoto

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yongeye gutungurana mu ifoto yambaye umwenda ugaragaza imyambaro y’imbere yari yambaye ubwo yari yagiye koga.

Iyi foto yashyize kuri konte ya instagram yongeye kuvugisha bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga dore banaboneyeho kuvuga ko yaramaze iminsi yaraburiwe irengero.

ShaddyBoo umaze kuba umwe mu byamamare nyarwanda bifite konte zizwi [Verified Acount] kuri ubu ntakigaragaza udushya nkutwo yajyaga ashyiraho mbere aho bamwe bibaza ibyo ahugiyemo gusa ntibimenyekane kubera ko ibye byose abikora mu ibanga rikomeye.

Ifoto yashyize hanze yambaye akenda gafite intoboro nyinshi aho kagaragaza ikariso n’isutiye bifite ibara ry’umuhondo yari yambaye ubwo yari yagiye koga ahantu hatazwi. ShaddyBoo ubu ni umugore uyoboye abandi mugukurikirwa n’abantu benshi kuri instagram aho magingo aya akurikirwa n’abantu bakabakaba ibihumbi magana ane.

Kuri ubu Shaddy Boo aribana we n’Abana be babiri yabyaranye na Meddy Saleh, ngusa bakaza gutandukana umwe akajya ukwe undi ukwe. Shaddy boo akunzwe kuvugwa cyane ko yaba agirana n’Umubano wihariye n’Ibyamamare byaho mukarere k’Afrika y’uburasirazuba ndetse n’Ahandi. Abo yakunzwe kuvugwaho harimo nka Diamond Platnumz wo muri Tanzania ndetse na Davido wo muri Nigeria.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo
Shaddy Boo hagati y’Abane be
Aba bakobwa be bazi kwifotoza by’ikigihe

chadia@ityazo.rw

Igitekerezo kuri “Abakurikira Shaddy boo bakomeje kwijujutira imyitwarire ye bamwe banakomoza kuburere aha abana be -Amafoto”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *