Abanyarwanda bagiye kwibonera umunyarwenya wo kurwego mpuzamahanga watumiwe na Kibonke Clapton

Umunyarwenya wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yatumiwe na Kibonke ukina muri filime ya Seburikoko mu gitaramo cyo gusetsa.

Ni igitaramo cyo gusetsa cyiswe ‘Life is Funny Christian Comedy’ kizabera muri Selena Hotel tariki ya 9 Ukuboza 2018.

Kibonke Clapton watumiye Djasa Djasa asanzwe ari umunyarwenya ndetse akaba anakina muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko aho akina yitwa Kibonke.

Muri iki gitaramo, azanamurikiramo Album y’indirimbo ze zisekeje yagiye akora mu minsi ishize.

Hazanagaragaramo kandi abandi bantu banyarwenya nka Seburikoko, Michael na Babu bo muri Comedy Knights ndetse na Serge Iyamuremye uzacuranga mu buryo bwa Live.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *