Amagambo Unai Emery yabwiye Jose Mourinho agiye kongera kubyutsa ubucyeba busanzwe buri hagati ya Arsenal na Manchester United

Mugihe Jose Mourinho yatekerezaga ko ubucyeba busanzwe buri hagati ye na Arsenal bwamaze gushyirwaho akadomo nyuma y’isezera ry’uwahoze ari umutoza wayo witwa Arsene Wenger, biragaragara ko uyu mutoza akiri mucyeba wa Arsenal binyuze m’umutoza wayo mushya witwa Unai Emery.

Byatangiriye muri shampiyona ya Espagne, ubwo nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Real Madrid yatozwaga na Jose Mourinho n’ikipe ya Valencia yatozwaga na Unai Emery, aho Jose Mourinho yegereye itangazamakuru maze akanenga abasifuzi bari bayoboye uyu mukino.

Jose Mourinho ubwo yatozaga ikipe ya Real Madrid

Nyuma y’uyu mukino warangiye Valencia itsinzwe na Real Madrid igitego kimwe k’ubusa kandi, Unai Emery nawe yegereye itangazamakuru atangaza ko Jose Mourinho ameze nk’umwana muto urizwa n’ubusa, amagambo Jose Mourinho atigeze yibagirwa ndetse akaba agiye kongera kubyutsa ubucyeba busanzwe buri hagati ya Arsenal na Manchester United.

Mumagambo ye, Unai Emery yagize ati:”Twe muri Valencia dufite impamvu nyinshi zatuma tunenga amakosa yakozwe n’abasifuzi bari bayoboye umukino, amakosa yatumye dutsindwa uyu mukino. Gusa ntabwo twabikoze.

abakinnyi ba Manchester United barangajwe imbere na Paul Pogba bafite akazi katoroshye imbere ya Arsenal k’umugoroba w’uyu munsi

Uyu mutoza uri mubihe byiza kugeza ubu mu ikipe y’abarashi bo mumajyaruguru ya London kandi yasoje ikiganiro cye n’itangazamakuru agira ati:“Muri aka kanya, Jose Mourinho ameze nk’umwana muto urizwa n’ubusa.

K’urundi ruhande, Arsenal yo iri mubihe byiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *