Bamwe muba Kristu bari bavuye I Kibeho bakoreye I mpanuka I Kigali maze 11 barakomereka naho umwe yitaba Imana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, imodoka yo mu bwoko bwa minibus yari itwaye abakirisitu bavuye i Kibeho yakoze impanuka igeze ahazwi nka Sopetrade mu Mujyi wa Kigali, ihitana umuntu umwe, 11 barakomereka.

Iyi modoka bivugwa ko yahagurutse i Rukira muri Kibungo saa kumi n’imwe z’igitondo yerekeza Kibeho, ahizihirijwe isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa yahabereye mu 1981 no gusoza umwaka udasanzwe w’ubwiyunge muri Kiliziya Gatolika.

Yakoze impanuka mu nzira itaha. Abayikomerekeyemo bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE.

Yagize ati “Amakuru y’ibanze dufite ni uko imodoka yagonze moto, irakomeza igeze muri feu rouge za Sopetrade igonga umunyamaguru wahise yitaba Imana. Iyi modoka yageze mu Kanogo iragwa, biravugwa ko hakomeretse abantu 11, bahise bajyanwa CHUK.”

Yakomeje avuga ko “Icyateye impanuka ntikiramenyakana. Si raporo y’ukuri ariko hashobora kuba habayeho umunaniro wa shoferi, umubare w’abo yari itwaye (nturamenyekana), imihanda yanyuzemo n’ibindi.”

SSP Ndushabandi yatanze ubutumwa ko imodoka zitwaye abagenzi bakora ingendo ndende zikwiye gufata umwanya wo kuruhuka, abazirimo bakirinda kugenda amasaha menshi mu gihe badafite abashoferi basimburana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *