binyuze muri Anita Pendo, abakunzi ba muzika nyarwanda bemerewe gukora k’ubugabo bwa Bull Dogg kubera Yvan Buravan >>>Inkuru irambuye

Mu cyumweru gishize inkuru yabicaga bigacika yari iyi gitaramo  cy’umuhanzi Yvan Buravan yise ‘Love Lab’ kikaba cyaraje cyandika amateka kubera imitegurire yacyo ndetse n’ubwitabire budasanzwe tutari bugarukeho dore ko mu nkuru za Hillywood twabagejejeho ubishize twabigarutseho k’uburyo burambuye.

Muri icyo gitaramo rero, kamwe mu dushya Buravan yakoze ni uko buri wese wari witabiriye kiriya gitaramo yamuhaye impano y’ururabo nk’ikimenyetso cy’urukundo abakunda, ndetse binajyanye n’izina rya album ye yari ari gushyira hanze ku nshuro ye yambere.

Abenshi babisanishije n’izina rye, Burabyo bavuga ko yatanze uburabyo ngo abishimangire cyane dore ko ubusanzwe izina rye ari BURABYO Yvan.

Anita Pendo umushyushya rugamba akaba n’umunyamakuru wa RBA abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabajije icyo abandi bahanzi bazakora agendeye ku byo Buravan yakoze.

Anita Pendo yagize ati“Nyuma y’uko Buravan aduhaye ururabo kubera izina rye ari Burabyo, ubwo Bulldog na Rusake nimukora show muzaduha iki?”Nk’uko byumvikana ukivuga ayo mazina, bamwe mu basubije kuri ubu butumwa bavugaga ko Bulldogg azatanga imbwa cyangwa ibibwana naho Rusake (Riderman) agatanga inkoko nk’uko yigeze kubikora ubwo yamurikagara Album ye ya mbere ‘Rutenderi’.

Umuraperi Bulldogg usanzwe uzwiho amagambo akakaye amwe y’abaraperi bakabuhariwe ubwo yasubizaga kuri aya magambo  ya Anita Pendo byatunguye benshi cyane bitewe n’igisubizo yatanze aho yavuze ko we azemera bakamukora ku myanya ye y’ibanga.

Bull Dogg yagize ati “Nzareka abafana bange bankore kumabya yange” ni ubutumwa yanyujije mu rurimi rw’icyongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *