Birababaje!: Dore Agahinda k’umuryango wa Mutesi wapfuye ari mu bizamini bya Leta , none umubyeyi we akaba ashobora kutabona uko ajya kumushyingura ku bw’ibibazo abasigiye. (Amafoto)

Mu nkuru zacu zabanje twabagejejeho inkuru y’akababaro y’umunyeshuri witwa Mutesi Auxilia wo mu karere ka Kirehe witabye Imana abura ibizamini bibiri gusa ngo asoze amasomo ye kuko yari mu bizamini bya Leta. Urupfu rwe rwashenguye benshi bigeze ku muryango biba ibindi ku bw’ibibazo awusigiye yewe n’umubyeyi bikaba bitaza kumworohera kubona uko ajya kumeherekeza.

Undi munyeshuri yitabye Imana mugihe yaburaga ibizamini bibiri gusa ngo asoze amashuri yisumbuye

Mutesi Auxilia.

Kuri ubu rero umubyeyi wa Mutesi Auxilia wakoreraga ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu Karere ka Kirehe witabye Imana ashobora kutabona uko yitabira ikiriyo cy’umukobwa we nk’uko byemezwa n’umwe mu nshuti za Nyakwigendera unazi neza ubuzima n’imibereyo by’uyu muryango.

Capistra Nshimiyimana uturanye n’ iwabo w’ uyu mukobwa mu Murenge wa Nyakarambi yabwiye Umuryango (ikinyamakuru dukesha iyi nkuru)ko uyu mukobwa yakundaga gusenga ndetse ko yitabye Imana iwabo bamuzaniye pasiteri ngo amusengere.

Yagize ati:

“Yarahembutse bamusubiza mu rugo, bukeye abwira nyina ngo arumva atameze neza ngo namubwirire pasiteri aze amusengere. Pasiteri araza arasenga, arasenga kwa kundi bafashwa bakajya mu mwuka bagira umuntu arasinziye naho bapfuye kera. Mbese yapfuye barimo kumusengera”

Nshimiyimana yakomeje avuga ko ubusanzwe umuryango wa nyakwigendera wahoze wifashije ariko ababyeyi
bagurishije ibyo bari batunze kugira ngo bamuvuze ngo bigera n’ aho bafata amadeni ya banki ngo bamuvuze.

Mutesi n’umubyeyi we.

Magingo aya rero Se w’ uyu mukobwa yari yaragiye hanze y’ igihugu gushaka amafaranga yo kwishyura amabanki bafashemo imyenda bavuza nyakwigendera.

Kugeza ubu ngo ntabwo biramenyekana niba uyu mubyeyi ashobora kubona uko aza gushyingura umukobwa we kuko abo aberemo imyenda bamaze iminsi bamushakisha bityo aramutse aje bishoboka ko hatakwitabwa ku byago yagize ahubwo na we akaba yashobora guhita atabwa muri yombi.

Nshimiyimana yashimangiye ko nyakwigendera Mutesi yari umwana wakundaga gusabana , kuririmba no gusenga.Tubibutse ko Mutesi Auxilia wari ufite imyaka 20 yigaga ku Ishuri rya APAPEN I Kirehe mu bijyanye n’Ubukerarugendo. Ubwo yari mu bizamini yafashwe n’ uburwayi asaba uruhushya bamaze kurumuha agwa hasi, bahita bamujyana kuvurirwa mu Bitaro bya Kirehe.

Ageze kwa muganga yitaweho ari na ko ashyirwayo ibizamini amaze koroherwa abaganga bamwohereza mu rugo, ari naho yaguye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo rishyira ku Cyumweru, ku wa 25 Ugushyingo 2018. Nyagasani amwakire mu ntore ze kandi akomeze umuryango we utorohewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *