Biteye agahinda kandi Birababaje/Akwiye Gufashwa: Shira amatsiko ku buzima n’imibereho bishaririye bya Ndahimana uherutse kujya gusezerana yambaye kambambili -Amafoto

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje kuva ku wa Kane tariki ya 29 Ugushyingo ariko cyane cyane ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018, ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wari ufashe ku ibendera azamuye ukuboko kw’iburyo, asezerana mu mategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33.


Ubu bukwe bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Icyatunguye benshi ni uburyo uyu mugabo yari yiyambariye biciriritse, inkweto zisanzwe zambarwa n’abagiye mu bwiyuhagiriro zizwi nka kambambili n’ishati y’amaboko magufi, ubundi ashyiraho karuvati.

Ushobora kwibaza imibereho n’ubuzima bwa Ndahimana Narcisse wagaragaye muri ubu buryo mu birori benshi biharahara byibuze bagatira, gusa kuri we ubuzima bwe uwavuga ko bushaririye ndetse Leta ikaba isa n’aho yabusharirije kurushaho ntiyaba agiye kure y’ukuri

Nk’uko tubikesha Igihe bamusuye bakaganira na we kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Ukuboza 2018, aho atuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare. Yahishuye kandi atangaza byinshi ku buzima abayemo bitamworoheye ariko akomezwamo n’urukundo yifitemo hamwe n’uwo bashakanye.

Narcisse avuga ko umwanzuro wo gusezerana n’umugore we bamaranye imyaka 11 ndetse babyaranye abana batatu (umukuru afite imyaka 9 naho umuto afite imyaka itatu) yawufashe nyuma yo kurwara igihe kinini ariko umugore we ntamutererane.

Ndahimana n’umugore we mu rugo.

Ngo yabonye nta yindi mpano yamuha uretse gusezerana, bakabana byemewe n’amategeko.

Ubusanzwe Ndahimana ni umukene ku buryo kugira ngo babone amaramuko ari uko umugore we ajya guca incuro. We uburwayi bwamuteye ubumuga ku buryo ntacyo akimarira, ndetse akenshi baraburara, yewe no kuri uyu wa Gatandatu ubwo umunyamakuru yabasuraga, yahavuye bataracana mu ziko kuko nta byo guteka bari bafite.

Ikibabaje kurushaho uyu muryango ngo waashyizwe mu cyiciro cya 3 cy’Ubudehe. Bibera mu nzu Ndahimana yarazwe na Nyirakuru kuko ariwe wamureze.

Inzu ya Ndahimana n’umugore n’abana.

Yagize ati:

“Nararwaye ndaremba cyane hafi yo gupfa, uyu mugore ntiyanyinubye, yarandwaje, maze kubona nkize rero, kuko mpora niteguye ko isaha n’isaha napfa kubera uburwayi mfite, nabonye nta yindi mpano namuha uretse gusezerana nawe ngo urukundo yankunze rukomere kurushaho.”

Uretse asima Ndahimana yarwaye akiri muto, afite ubundi burwayi ku mubiri we ari na bwo bwatumye yambara kambambili agiye gusezerana, kuko n’ubwo ari umukene, atari gushobora kwambara inkweto n’iyo aba anazifite.

Ndahimana afite uburwayi bwanamubyimbishije ibirenge.

Gusa ngo ntiyatewe ipfunwe no kwambara imyenda asanganwe kandi agiye gusezerana, kuko nta bundi bushobozi yari afite ngo wenda akodeshe ikositimu nk’abandi.

Ndahimana ati:

“Karuvati nari narayiguze kera nkiri muzima, kuko uretse no kugura imyenda twagiye no gusezerana twaburaye, yewe tunavuyeyo ntacyo kurya twabonye. Ibyo ntitwari tubyitayeho icyo twapfaga ni ugusezerana, umunsi wari wageze.”

Naho umugore we Mutuyemariya Concilie avuga ko yishimiye gusezerana kuko yahoraga yibaza uko yabigenza umugabo we aramutse apfuye nta sezerano bafitanye kandi barabyaranye.

Inzu ya Ndahimana wakwibaza niba atariguhuzwa no guca nyakatsi akaremerwa amaboko.

Ibyo ariko ntibyamubuzaga gukomeza kumwitaho no kumurwaza, atitaye ku baturanyi bahora bamuseka ngo yataye umutwe.

Yagize ati :

“Twabanye ari muzima, yaje kurwara nyuma nkibaza uko nzamuta mu nzu nkagenda bikanyobera. Ubusanzwe uyu ntiyashobora guhinga, ntafata, nta kintu ashoboye. Ubwo ni njye ujya guca incuro nkaza ngateka nkanamugaburira.”

Intoki za Ndahimana na zo zaramugaye.

Yakomeje agira ati:

“Yewe no gufata ikiyiko ngo yitamike ntabishoboye, mugaburira nk’abana, ariko ntacyo bintwaye nibura ubu ndi umugore w’isezerano, naho yapfa aba bana bafite
uburenganzira iwabo.”

Uyu mugore avuga ko nubwo bagize ubukwe bakabura icyo bakiriza ababaherekeje, nta pfunwe byabateye kuko batari bukore ibyo badashoboye.

Icyangombwa kuri we ngo kwari ugusezerana, akanereka abajya bamuseka ngo nta muntu yashatse, ko bakundanye kandi yamwakiriye uko ari.

Nyuma y’ibyo byose ariko urukundo bafitanye rutuma badacika intege.

Ku rundi ruhande Umukuru w’umudugudu wa Gatare batuyemo, Mupagasi Evariste, nawe yemeza ko uyu muryango uba mu bukene, ndetse ngo gahunda yo gusezerana bayikoze mu gisa nk’ibanga kuko we yabimenye byaraye bibaye.

Yagize ati:

“Mu bigaragara uyu muryango urakennye cyane barya ari uko umugore yavuye kwikorera amatafari mu kirombe, muri make atunze abana bane, umugabo we kubera ubumuga yatewe n’uburwayi afite ntacyo ashoboye gukora.”

Naho Umuyobozi Ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Shyogwe, Emmanuel Muhizi, yavuze ko gusezerana k’uyu muryango byahaye abandi urugero.

Ati :

“Abantu barabyishimiye cyane, usibye ko na twe byadutunguye ntabwo twari tubizi. Twarahamagaye natwe tubona araje, bigaragara ko yitaye ku rukundo kurusha imyambarire. Cyane ko bari basanzwe banabana.”

Kuba uyu muryango uri mu cyiciro cya gatatu bituma udatangirwa ubwisungane mu kwivuza kandi nta mikoro ufite. Gusa ubuyobozi buvuga ko bwabashyize ku rutonde, ku buryo bazabuhabwa nihaboneka umuterankunga.

Ubusanzwe ubwabo biyiroreye ikibwana cy’ingurube cyavuye mu guca inshuro, bagahorana inzozi zo gutunga inka umunsi byabashobokeye, ku buryo yazabageza ku isambu yo guhinga.

Nyuma yo gusezerana mu murenge, uyu muryango uritegura no gusezerana mu kiliziya ku wa 29 Ukuboza 2018. Tubifurije ubukwe bwiza kandi urukundo rwabo ruzababere umugisha Nyagasani azabashyigikire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *