Dore ubutumwa Lionel Messi yashyize k’urukuta rwe rwa Instagram nyuma y’uko atabashije kwegukana Ballon d’Or

Kuri uyu wambere, nibwo umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Real Madrid ndetse no mu ikipe y’igihugu cya Croatia witwa Lucas Modric yegukanye Ballon d’Or, igihembo gitangwa na France Football kikaba gihabwa umukinnyi wa ruhago wahize abandi bose buri mwaka.

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi abashije gufasha ikipe ya Real Madrid kwegukana igikombe cya UEFA Champions League kuncuro yayo ya gatatu yikurikiranya ndetse akanafasha ikipe y’igihugu cya Croatia kugera k’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi cy’ibihugu mumikino iheruka kubera mugihugu cy’uburusiya mumpeshyi y’uyu mwaka.

Nibwo bwambere mumyaka 10 iheruka iki gihembo cyegukanywe n’umukinnyi utari Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona cyangwa Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus, aho aba bagabo bamaze kugabana iki gihembo mumyaka 10 yikurikiranya ndetse buri mukinnyi akaba amaze kucyegukana ubugira gatanu.

Muri uyu mwaka, rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya FC Barcelona ni umwe mubakinnyi bahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or, gusa ntabwo yabashije kubigeraho ndetse ntan’ubwo bivanyeho kuba ari umwe mubakinnyi beza isi ya ruhago itunze kugeza ubu.

Uyu mukinnyi, yatunguye abakunzi ba ruhago nyuma y’uko yarangije ari kumwanya wa gatanu mugihe mugenzi we Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani yarangije ahagaze k’umwanya wa kabiri.

Ni mubirori byabereye m’umujyi wa Paris, ibirori bititabiriwe na Lionel Messi ndetse na Cristiano Ronaldo.

N’ubwo atabashije kwitabira ibi birori, ntabwo byabujije Lionel Messi gukoresha imbugankoranyambaga zirimo Instagram aho yagaragaje ibyo yari ari gukora mugihe iki gihembo kiruta ibindi mubihembo byegukanwa n’umukinnyi kugiti cye cyari kiri gutangwa.

Nyuma y’uko atabashije kwegukana Ballon d’Or, Lionel Messi yahise yisunga urukuta rwe rwa Instagram maze ashyiraho ifoto igaragaza ko yari ari kuruhuka n’umuryango we (abana be) mugihe hatangwaga Ballon d’Or.

Lionel Messi ari kuruhuka n’abana be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *