Imwe mumakipe y’ibigugu k’umugabane w’iburayi yiteguye guhigika Arsenal k’umukinnyi wa FC Barcelona imaze igihe kinini yifuza cyane

Ikipe ya Arsenal yabarashi bo mumajyaruguru y’umujyi wa London mugihugu cy’ubwongereza, imaze igihe kinini yifuza umukinnyi ukinira ikipe ya FC Barcelona witwa Denis Suarez.

M’urwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe ndetse no gukomeza hagati mukibuga hayo, ikipe ya AC Milan yo mugihugu cy’ubutaliyani, nayo yamaze kwinjira m’urugamba rwo guhatanira uyu mukinnyi ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama.

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi akomeje kugorwa cyane no kubona umwanya uhagije wo kubanza mukibuga mu ikipe ya FC Barcelona, ikipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne y’umwaka w’imikino ushize, shampiyona izwi ku izina rya La Liga.

Kugeza ubu, muri uyu mwaka w’imikino, ntabwo Denis Suarez arabasha gukandagira mukibuga yambaye umwambaro w’ikipe ya FC Barcelona k’umukino wa shampiyona ya Espagne, ndetse nawe akomeje kwifuza guhabwa umwanya uhagije wo kubanza mukibuga.

Ikipe ya AC Milan irifuza gutira uyu mukinnyi ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama, ndetse harimo n’amahitamo yo kumugura mugihe cyose yaba akomeje kwitwara neza muri iyi kipe y’ubukombe mugihugu cy’ubutaliyani.

Igitegerejwe na benshi mubakunzi ba ruhago, ni ukureba niba ikipe ya FC Barcelona izashyira ikemera gutiza uyu mukinnyi akerekeza I Milan, cyangwa ikipe ya Arsenal nayo ikabasha kumwegukana cyane ko imaze igihe kinini imwifuza.

E-Mail:yamini@ityazo.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *