Iryavuzwe riratashye: Dore uburyo umuryango wa Ndahimana wabagaho mu buzima bushaririye, unaherutse gusezerana yambaye kambambili ugiye gufashwa na Leta y’u Rwanda

Nyuma y’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo wagiye gusezerana yambaye kambambili ndetse n’indi myambaro iri muri urwego, bikaza kurushaho gukora ku mitima ya benshi ubwo uyu muryango wasurwaga hakamenyekana byimazeho ubuzima bushaririye babamo, ari nako hibazwa icyabuze ngo Leta ibarengere, kuri ubu hamaze kwemezwa ko uyu muryango ugiye kugobokwa byihuse.

Ubusanzwe Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wagaragaye afashe ku ibendera azamuye ukuboko kw’iburyo, yarimo asezerana mu mategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. Bakaba batuye mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, mu kagali ka ka Kinini, Umudugudu wa Gatare.

Ndahimana Narcisse na Mutuyemariya Concilie basezerana imbere y’amategeko

Ni umuryango ubayeho nabi ndetse kenshi uraburara nyamara babarizwa mu cyiciro cya gatatu, ndetse batunze abana bane babeshwaho n’inshuro mama wabo Concilie aca, naho Ndahimana yararwaye aranamugara ku buryo atabasha no kwitamika.

N’ubwo bimeze bitya ariko barakundana bagasangira ibyo babonye bitaboneka bakiryamira nk’uko byanabagendekeye ku munsi baherutse gusezeranaho kuko na bwo baburaye. Kuri icya mbere ni urukundo ibindi by’ubuzima bubi n’abannyega ntibabyitayeho.

Nyuma rero inkuru yasakaye ku munsi w’ejo isobanura ubuzima n’imibereho by’uyu muryango, Leta y’u Rwanda yamaze kwemeza ko igiye kubaremera mu maguru mashya cyane ko ingoboka ari nk’aba yashyiriweho.

Mu butumwa yacishije kuri kuri Twitter Bwana Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasobanuye ikigiye gukorwa kuri uyu muryango byihuse.

Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu.

Yagize ati:

Igihe(nk’abasuye uyu muryango) mwakoze ku nkuru ya Ndahimana na Mutuyemariya bo muri Karere ka Muhanga, bagiye kubagoboka byihuse. Leta y’u Rwanda yashyizeho inkunga ngo twunganire nk’aba. Ni byo: Hari ibigomba kunozwa mu byiciro by’ubudehe. Intego ya byo ni ukuva mu bukene no kwigira.

Uretse Leta kandi hari n’abandi bantu ku giti cyabo biyemeje ko mu gihe baba bamenye amakuru afatika y’uyu muryango bagira icyo bakora muri bo twamenye Muganga Rutangarwamaboko wasabye Abanyarwanda gufatanya na we ngo bagire uko bafasha uyu muryango. Twizere ko nabo iyo gahunda bazakomeza kuyinoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *