Kayonza: Bitunguranye umukobwa yabyariye mu kizamini cya Leta dore ko icy’uyu munsi yagisoreje muri Materinite

Bitunguranye umukobwa wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyawera mu Karere ka Kayonza yabyaye ari mu bizamini bya Leta bisoza amashuri ye. Gusa igihe kikaba cyari kitaragera ku buryo rwose kubyara kwe byatunguranye.

Uyu munyeshuri yafashwe n’ibise ari mu bizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere, akomeza guhanyanyaza arabikora birarangira.

Ubusanzw iwabo w’uyu mukobwa ni mu Murenge wa Mwiri, akaba yakoreraga ibizamini mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagahandagaza mu Murenge wa Gahini.

Ibise byakomeje kwisukiranya kugeza ubwo abanyeshuri bagenzi be bahuruzaga abayobozi b’ikigo bamujyana ku bitaro bya Gahini, ari naho yabyariye umwana w’umuhungu ahagana saa moya z’umugoroba zo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2018.

Kuri ubu rero uyu mukobwa ari muri materinite y’ ibitaro bya Gahini hari umunyeshuri w’ urimo wahakoreye ikizami cya Leta cya nyuma yari asigaje nyuma y’uko ibise bimufashe ari mu kizamini.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere Philbert yatangaje ko ari kujya gufata ikizamini uyu mukobwa yakoreye muri materinite kuko yari yarangije gukora kugira ngo akijyane ku bindi.

Yakomeje avuga ko uyu mwana w’ umuhungu yavutse atarageza igihe ndetse ko uyu mukobwa atari yiteguye kubyara kuko nta byangombwa nkenerwa by’ umubyeyi yari yitwaje.

Uyu mwana yavukiye amezi 6 gusa abaganga bavuze ko we na nyina bameze neza kugeza ubu. Uyu mukobwa wabyaye yari afite imyaka 23 yigaga mu ishami rya HEG.

Uretse uyu Mwana w’umukobwa wibarutse, mu Murenge wa Mukarange muri Kayonza na ho haravugwa undi uri gukora ibizamini atwite inda y’imvutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *