KILIZIYA IBIVUGAHI IKI?: Kuki Bikiramariya uzwi ko yabyaye Yezu, akomeza kwitwa isugi? Yaba se yarabyaye abandi bana nk’uko bijya bivugwa?

By’umwihariko ku wa 15 Kanama buri mwaka ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya Gatolika, aho  hizihizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya(Assomption) wabyaye Yezu,  ukaba ari ni umwanya w’umwihariko uyu mubyeyi ahabwa icyubahiro nk’umutoni wahebuje abagore bose umugisha kandi akanogera Nyagasani , bityo akoronka atyo inema yo kubyara umwana w’Imana, Umucunguzi wacu. Bituma uyu mubyeyi yarasize amateka akomeye aho Kiliziya Gatulika imufata nk’umuntu ukomeye cyane.

Nyina wa Jambo, Bikira Mariya (La Vierge Marie) ni umwe mu bantu bagize amateka akomeye ku isi ndetse by’umwihariko imbaga y’abakirisitu Gatolika bakaba bamwiyambaza ngo abasabire ku mwana we n’uwi’Imana Yezu Kristu .

Mu by’ukuri nubwo ntaho bigaragara muri Bibiliya, inyandiko za kera zerekana ko Bikira Mariya avuka kuri Anna na Yowakimu, akagaragara muri Bibiliya ari umukobwa w’ inkumi ufite fiancé witwa Yozefu, ariko by’ umwihariko akagaragara atwite inda ya Roho Mutagatifu, aho abwirwa ko atwite Emmanuel[Imana turikumwe], Umukiza w’amahanga ndetse akaba yaranemeye ko iki gikorwa kimugirirwaho mu ijambo ry’ Ikilatini rizwi nka:

“Fiat” ari byo biosobanura ngo “Ndemeye”.

Ese Bikira Mariya wabyaye Yezu hari abandi bana yabyaye? Kuki agikomeza kwitwa isugi kandi yarabyaye? Ibi se abaporotesitanti n’abahanga mu nyigisho z’Iyobokamana barabyemera?

Hari byinshi byagiye bivugwa ku buzima bwa Bikira Mariya, bamwe ntibabyumve kimwe, akaba ari yo mpamvu Padiri Nkusi Pierre Claver wize by’ umwihariko ubuzima bwa Bikira Mariya adufasha gusobanukirwa byinshi ku buzima bwe.

Ku kibazo cyo kuba yarakomeje kuba isugi abisobanura mu ijambo ry’ ikilatini agira ati:

“Mariya est Virgo ante et post partum”

Bisobanura ngo:

“Mariya yabaye isugi mbere na nyuma yo kubyara”.

Ubu busugi bwa Bikira Mariya bukaba ari na bwo ababikira bagomba gusigasira bagera ikirenge mu cy’ Umubyeyi wa Jambo wemeye kwakira impano ikomeye yo kubyara umukiza maze isi yose ikarokoka ingaruka z’ icyaha ku bucungurwe bw’uwo mwana we w’ikinege, Yezu umwana w’Imana nzima.

N’ubwo ibi bitemeranyaho na bamwe mu bayoboke b’amadini ya Giporotesitanti ndetse na bamwe mu bahanga mu bijyanye n’inyigisho z’iyobokamana (Theologie), ariko ukuri guhari ni uko Bikira Mariya n’ubwo yabyaye ngo akiri isugi.

Tutanitaye ku bw’umubiri mu buryo wahuza n’Ubusabaniramana, byumwihariko Bikiramariya yabaye isugi kandi aracyari ku cyaha ari na byo byamuhesheje kujyanwa mu ijuru n’umubiri we na roho ye, cyane ko atigeze arangwaho icyaha kandi icyaha ari cyo gikurura urupfu.

Mu gihe hari abibaza niba Bikiramariya yaba yarabyaye abandi bana nyuma ya Yezu benshi bemeza ko ntabo yabyaye, ariko twagera mu gitabo Gitagatifu, abayoboke bose bagenderaho tugasangamo bimwe mu bitabo bishobora kudusubiza mu rujijo nyamara twari twahamirijwe ko uyu mubyeyi nta bandi bana yabyaye.

Ku kibazo abantu bibaza niba Bikira Mariya yarabyaye abandi bana, Padiri Nkusi yagize ati :

“Nta bandi bana yabyaye,  ese yari kubyara umwana w’Imana akongeraho abandi?”

Gusa ku rundi ruhande urujijo ntirubura, dore ko hari ibitabo uzasanga muri Bibiliya bishimangira ko Bikiramariya yaba yarabyaye abandi bana batandukanye n’ubwo batagaragaza umubare nyakuri wabo, ariko berekana amwe mu mazina ndetse yanditse bimwe muri ibyo bitabo bigize Bibiliya.

Dutanze ingero, abatunze Bibiliya ntagatifu muzasome ibitabo bya Yuda na Yakobo. Ibi bitabo byombi bikaba bigaragara mu isezerano rishya mu bice bya nyuma byegera igitabo cy’Ibyahishuwe. Ibi bitabo hari icyo bivuga  ku kuba Bikiramariya yaba yarabyaye abandi bana.

Ku rundi ariko n’ubwo hirya no hino ku isi haboneka amashusho ya Bikira Mariya, gusa abo mu madini ya Protestanti n’abahanga muri Theologie ntibabyemera bashingiye ku kuba ntaho byanditse muri Bibiliya. Kuba abakristo benshi Gatolika bamwiyambaza, Padiri Nkusi yibukije abakristo ko batagomba kuyoba ngo bibagirwe ubutatu butagatifu ari bwo Imana Data, Imana Mwana n’ Imana Roho Mutagatifu.

Gusa ikidashidikanywaho ni uyu mubyeyi atandukanye n’abandi bagore, binashimangirwa mu ndamutso tunasanga muri Bibiliya ko uyu mubyeyi yahebuje abagore bose umugisha akabyara umukiza ariko agakomeza no kuba isugi ndetse byanemejwe ko umubiri we utigeze ugira aho uhurira n’ubushanguke kuko yajyanwe mu ijuru n’umubiri we na Roho ye aho yunze ubumwe n’Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu, tukabizirikana ku wa 15 Kanama buri mwaka ku munsi mukuru wa Assomption.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *