Miss Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018 afite amahirwe yo kwegukana

Irushanwa rya Miss University Africa rimaze ibyumweru bitatu ribera mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Umunyana Shanita witabiriye Miss University Africa na bagenzi be yegukanye ibihembo bitatu byatanzwe hagendewe ku myitwarire y’abakobwa bose bari guhatana ubwo bari mu mwiherero.

Muri ibyo bihembo; Icya mbere yahawe n’icy’umukobwa watoranyijwe na Perezida w’Ikigo gitegura irushanwa rya Miss University Africa.

Ikindi n’icy’uwigaragaje neza mu mashusho yerekana umushinga we muri Miss University Africa ndetse n’icy’uwitwaye neza mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage yagiye akora mu gihugu cye.

Shanitah yabwiye itangazamakuru ko atari yiteguye kwakira ibihembo nk’ibi. Ati “Nishimiye cyane, ntabwo nabitekerezaga.”

Ibi bihembo uyu mukobwa abihawe mbere y’amasaha make ngo ikamba nyir’izina ritangwe. Abajijwe amahirwe yiha, yasubije ati “buri gihe umuntu iyo ari kurushanwa aba akwiye kumva ko ashoboye akiha amahirwe, nanjye niko bimeze ariko sinakubwira ngo ni kangahe ku ijana.”

Uyu mukobwa yahawe ibi bihembo kuri uyu wa Kane ubwo hasozwaga umwiherero w’iri rushanwa.

Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa afite imyaka 18, uburebure bwa metero imwe na santimetero mirongo inani n’enye, apima ibiro 55.

Yari mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, ahagarariye Intara y’Amajyepfo agirwa igisonga cya Mbere.

Ku wa 14 Ugushyingo ubwo yahagurukaga i Kigali, yavuze ko yifitiye icyizere cyo gutsinda kuko abakobwa bahanganye bose nta n’umwe ufite icyo amurusha.

 

Iri rushanwa riteganyijwe gusozwa uyu munsi, ku wa 30 Ugushyingo, abakobwa bose bari bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero bakora ibikorwa bitandukanye banitoza uko bazaseruka ku munsi nyir’izina wo gutanga ikamba.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *