Ntibisanzwe: Umugore arashinjwa kwica umugabo we amwicayeho >>>Inkuru irambuye

Umugore witwa Thamas Windi ari mu maboko y’ubushinacyaha aho yamaze guhamwa n’icyaha cyo kwicaumukunzi we amwicayeho.

N’ubwo Windi yajuriye, urukiko rwa Erie, Pennsylvania,USA rwamaze kumukatira igifungo cy’myaka iri hagati ya 18 na 36 nk’uko igitangazamakuru cya Metro UK kibivuga.

Uwishwe ni Keeno Butler akaba yari umugabo wa Windi. Bombi bafite imyaka 44 gusa nyakwigendera Butler we yapinama ibiro 54.

Ubushinjacyaha buvuga ko Thomas yatsikamiye Bulter yarangiza akanamwicisha akaguru k’intebe ubwo bari mamaza gusinda mu ijror rimwe ryo muri Werurwe uyu mwaka.

Umunyamategeko wa Thomas avuga ko umukiriya we atishe Butler yabigambiriye. Uyu munyamategeko avuga ko Thomas yanyereye akagwa kuri Butler kuko bari basinze.

Abashinzwe iperereza bo bavuga ko nyakwigendera yari yanakubiswe ndetse akanakomeretswa bigaragara.

Igituma ingingo yo kumwicaraho ihabwa agaciro, ni uko ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko nyakwigendera yapfuye azira kunanirwa guhumeka. Ngo yaratsikamiwe cyangwa aranigwa kujyera umwuka umushizemo.

Ubwo Thomas yari amaze kwica Butler, yahise ahamagara Police asakuza cyane mu marira menshi ati: “Nishe umukunzi”. Abapolice batabaye, basanze akaguru k’ameza kariho uturasoraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *