Ntibisanzwe: Umugore ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 166 nyuma yo gufatanwa miliyoni 16 z’ibitsina by’abagabo

Ibiro by’ iperereza bya Leta zunze ubumwe za Amerika bizwi ku izina rya FBI byasatse urugo rw’umugore witwa Hillary Wang wahoze akorera National Security Agency kimusangana amafoto y’ ibitsina by’abagabo agera kuri miliyoni 16.

Hillary Wang, umugore wahoze akorera National Security Agency, ubushinjacyaha bukuru bwa US bumukurikiranyeho ibyaha birimo kumanura kuri interineti amafoto y’ ibitsina by’ abagabo miliyoni 16 batabizi no gukoresha ikoranabuhanga ry’ iki kigo atakiri umukozi wacyo. Wang yamaze imyaka 14 akorera NSA.

Umwe mubakoranye n’ uyu mugore Wang yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore akunda amafoto y’ ibitsina by’ abirabura, yongeraho ko na telefone ya Wang harimo amafoto menshi y’ igitsina cy’ umushinwa bakundanaga nk’ uko byatangajwe na World Daily News.

Yongeyeho ati “Ni umuntu mwiza ariko ntimushobora kuganira iminota 5 atarakwereka amafoto y’ ibitsina by’ abagabo b’ abirabura atunze muri telefone ye”

Inzobere zivuga ko uyu mugore yakoresheje itumanaho rituma amafoto y’ ibitsina by’ abagabo yimanura kuri interineti akibika mu bubiko bwa telefone ye.

Wang amaze amezi abiri avuye mu kazi kubera uburwayi bw’ agahinda gakabije n’ ikibazo cyo mu mutwe nk’ uko byatangajwe n’ umuryango we.

Abanyamategeko batangaje ko uyu mugore naramuka ahamijwe icyaha cyo gukoresha ikoranabuhanga rya guverinoma y’ Amerika binyuranije n’ amategeko azahanishwa igifungo cy’ imyaka 166.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *