Nyarugenge: Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yiyahuye kubera umukunzi we.

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa Mugabekazi Patricie wari utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, ho mu mujyi wa Kigali, yiyahuye ku mpamvu bikekwa ko ari ukubera umukunzi we wamwanze.

Uyu mukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yiyahuye ku wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018.

Amakuru agera avuga ko uyu mukobwa yiyahuje umuti wica imbeba(sumu ya panya), nyuma yo gusanga umukunzi we uzwi ku zina rya Fils yasohokanye n’undi mukobwa mu kabari.

Kabuherere ubwo uyu mukobwa yasangaga uwari umukunzi we ari kumwe n’undi mukobwa, nyamusore ngo yahise abwira uyu Mugabekazi Patricie ko atakimukunda ndetse atagikeneye no kongera kumubona, yewe hari n’amakuru avuga ko uyu musore yanasunitse uyu mukobwa yitura hasi.

Patricie bakimara kumubenga ngo yaratashye afata ikaye yandikira umusore mu mukono utari woroshye
gusomeka, agira ati:

“Twakoranye byinshi bishimishije, umva rwose Fils ndarabwiwe guhora umbabaza, nagusabye imbabazi kenshi, dukundanye igihe kinini none ndabirambiwe urabeho”.

Mugabekazi Patricie

Mu gahinda kenshi, umukecuru wareraga Patricie n’ubwo bitoroshye kubisobanura na we avuga ko iby’uru rukundo yari abizi yewe yigeze no kubahuza ndetse arasobanura iby’urupfu rw’uyu mukobwa .

Yagize ati:

”Umwana wanjye yaramaze igihe mbona afite ikibazo , ariko nagerageje kumuganiriza abwira ko hari umuhungu bakundana wamwanze yikundira undi, yasabye kumusabira imbabazi kuri uwo musore ampa telefoni ye ndamuhamagara asubiza ko yamushyize mu gihano ngo namara kwikosora ni bwo azongera kumukunda.”

Nyuma y’uru rupfu rw’uyu mukobwa, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri icyatumye uyu mukobwa yiyahura.

Yagize ati:

“Amakuru twarayamenye, harimo hakurikiranwa niba ibivugwa ko yiyahuye kubera ko umuhungu bakundanaga
yamwanze, ari byo.”

Gusa uyu Muyobozi yongeyeho ko bibaye impamo ko uyu mukobwa yiyahuye kubera uwari umukunzi we wamwanze, nta kindi kibyihishe inyuma, ngo uwo musore nta cyaha yaba afite. Gusa iperereza kugeza ubu riracyakomeje.

Patricie yari umwana w’imfubyi kuko yabanaga na Nyirakuru wamureze kuva akiri muto kuko ababyeyi bitabye Imana kera. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Igitekerezo kuri “Nyarugenge: Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yiyahuye kubera umukunzi we.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *