Nyuma y’inzego z’ibanze, ibigo by’amashuri na byo byashyiriweho imihigo ndetse umuyobozi utazayesa ntazagoragozwa.

Mu gihe twari tumenyerewe ko imihigo ari gahunda yashyiriweho inzego z’ibanze gusa hagamijwe gutera ishyaka abayobozi kurushaho kurwanira ishyaka abo bayobora, Minisiteri y’Uburezi nayo yashyiriyeho imihigo abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Iyo mihigo izajya isinywa hagati y’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abahagarariye uburezi mu mirenge, utabashije kuyesa asimbuzwe ubishoboye nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, abitangaza.

Isaac ,Munyakazi yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri azajya abirukanisha.

Yagize  ati”:

Uburezi bufite ireme bukwiye kwitabwaho mu by’ibanze, kuko ari bwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu. Ni yo mpamvu abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba gusinya imihigo hanyuma uko bayesheje, bikazaba ishingiro ryo kumenya niba umuyobozi w’ikigo runaka akomeza kukiyobora”.

Yakomeje agira ati:

” Hari ijanisha ry’amanota rigomba kugenderwaho, uzaba atararigejejeho mu igenzura, akagomba kuvaho nta yindi nteguza.”

Ibyo rero ngo bisaba ko abakurikirana abo bayobozi, bamenya hakiri kare niba hari abayobozi b’ibigo badakora akazi kabo neza , bakabandikira babasaba ibisobanuro, ku buryo bitazagera ubwo batsindwa batarabigaragarijwe mbere.

Iyo mihigo abayobozi b’ibigo basinya kandi ngo ni irebana n’inshingano zabo mu bigo harimo imyigire y’abana umunsi ku wundi, isuku, gukurikirana ibitabo n’imashini baba bahawe bibafasha mu myigishirize. Naho ibirebana n’ibikoresho, kubaka amashuri no guhugura abarimu byo bitangwa na Leta, ntibibazwa abayobozi.

Abayobozi b’ibigo batandukanye bavuga ko n’ubundi bari basanzwe bahiga bakanahigura, ariko ko umwihariko w’ibyo babwiwe na Minisitiri ari uko uzananirwa azasezererwa.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Nyaruguru, bashimangiye ko kongera imbaraga mu mihigo bihindura byinshi.

Ndagijimana Sylvestre, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri St Paul rw’i Kibeho abisobanura muri aya magambo:

 “Imihigo yari isanzwe ifite imbaraga nyinshi cyane mu nzego z’ibanze. Kuba bije no mu burezi nabikunze kuko kurera umuntu bisaba imbaraga n’ubwitange bwinshi.”

Uyu muyobozi yongeraho ko no kuba babwiwe ko unaniwe azasezererwa na byo ngo ni byiza kuko uburezi ari ishingiro rya byose, bityo utabushoboye yabureka akajya mu bindi ashoboye, aho kubwangiza, ari nako adindiza igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *