Rubavu: Abarimu babiri bakekwaho gukorakora abanyeshuri bashobora gufungwa burundu.

Abarimu babiri bo bakoreraga mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu,  ku ishuri ribanza rya Buhaza batawe muri yombi nyuma y’uko abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batanze amakuru ko babakorakora ku mabere ndetse bakanabasaba ko basambana n’ubwo bari batarabibemerera.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’umurenge, abanyeshuri n’abarimu kuri uyu wa Kane, nibwo iki kibazo cyagaragajwe ndetse aba barimu biyemerera aya makosa banayasabira imbabazi mu nyandiko.

Nyuma y’uko abab barimu bemeye ibyo bashinjwa bakanabisabira imababazi mu nyandiko, ntibyakuyeho ko bakuriranwa n’amategeko, kuko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste,yatangaje ko batawe muri yombi mu gihe hagikorwa iperereza no guhuza ibimenyetso.

Yagize ati:

“Ntabwo babasambanyije ariko barabigerageje, n’ubwo babyemera ubu twatangiye iperereza ngo hamenyekane neza uko babikoze kugira ngo hahuzwe ibimenyetso”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko   baramutswe bahamwe n’icyaha bahanwa n’ingingo ya 192, ivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi

Bityo ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu.

Mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse no guhuza ibyaha, aba barimu babaye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi ho mu ntara y’Iburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *