Ruhango: Abanyeshuri basaga 200 bigaragambije basohoka ikigo n’utwabo twose, ngo bahunga inkoni z’umuyobozi wabo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ukwakira, mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Ruhango, muri  College Adventiste de Gitwe abanyeshuli basaga  200 biga muri iki kigogo bigaragambije basohoka mu kigo n’ibikapu byabo badasize n’ibiryamirwa bavuga ko bagiye kureba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kugira ngo barege umuyobozi w’ishuli ngo wabarembeje n’inkoni.

Ababibonye, bavuze ko abanyeshuri benshi bagaragaye mu muhanda bafite ibikoresho byabo, ku buryo  wari wagira ngo bagiye mu biruhuko. basohoka mu kigo bahanze amaso umuhanda werekeza ku Karere ka Ruhango, aho bavugaga ko bagiye ku biro by’Akarere ka Ruhango kuvuga ikibazo cyabo. .

Mu gihe abanyeshuri bo bavuga ko bahotewe bikabije ku buryo batakomeza kubyihanganira, Umuyobozi w’iri shuri ryisumbuye Ndayisenga Wilton we avuga ko ntiyemeranwa n’ibyo aba banyeshuri bavuga, kuko ngo iki kibazo cyavuye ku munyeshuri umwe yambuye telephone akanamwirukana, hanyuma yanga gutaha maze agahitamo kugumura bagenzi be ngo bigaragambye .

Ubusanzwe iki kigo cya College Adventiste de Gitwe gifite abanyeshuri bakabakaba kuri 500, mu gihe abakabakaba 200, hafi kimwe cya kabiri,  bari bagiye kureba umuyobozi w’akarere ngo bamuture ikibazo cyabo, gusa ntibabashije kugera ku karere kuko Umuyobozi w’Akarere akimara kubyumva yahise abasanganira mu nzira kugira ngo ikibazo gikemurwe batari bagera kure y’ishuri, ndetse akaba yahise abasubiza mu kigo ngo babe ari ho baganirira iki kibazo hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri.