Sobanukirwa amabonekerwa ya Kibeho kwa Nyina wa Jambo.(Amafoto)

I Kibeho mu Rwanda ubu ni ahantu hakomeye hazwi kandi hagendwa cyane biturutse ahanini ku butumwa bwahatangiwe na Bikiramariya mu myaka ya za mirongo inani, ubwo yabonekeraga abakobwa batatu bigaga i Kibeho ari mu bihe bitandukanye nubwo ubutumwa bwabo bwagiye bwuzuzanya. Kugeza ubu hakaba harabaye hamwe mu hantu hakorerwa ingendo nyobobakamana ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, dore ko benshi mu bahagenda bahamya badashidikanya ko ari hatagatifu koko. Yewe bamwe basigaye bahazi nko kwa Nyina wa Jambo. Aya mateka yose ariko akaba byabimburiwe  n’amabonekerwa yahabereye.

Marie claire, Alphonsine na Anathalie.

Nk’uko twabikomojeho mu nkuru yacu yabanje aya mabonekerwa atangira hari mu mwaka wi 1981 ku itariki ya 28 byose ubwo umukobwa witwaga Alphonsine Mumureke wakomokaga mu Gisaka ni muri za Kibungo y’ubu, agace kari karabaswe n’amarozi, abazimu, imyuka mibi  ari nabyo byatumye bamwe badahita bemera ko yaba ari kubonekerwa koko ahubwo ko byaba bifitanye isano n’ayo marozi yo mu gace k’iwabo. Gusa byaje kurangira babonye ko atari ibisazi cyangwa indi myuka mibi ko ahubwo bifitanye isano ryuzuye n’ijuru.

i Kibeho

Dore rero bumwe mu buhamya dukesha ba nyirubwite babonekewe ndetse n’abaturage ba Kibeho by’umwihariko ndetse n’abagiye bahaza uko imyaka yagiye isimburana ariko mu buryo ubona ko ibyo bavuga koko bazi iby’Amabonekerwa ya Kibeho ku buryo biboneye n’amaso yabo batabwiwe cyangwa ngo babe ari ugushakisha.

Alphonsine Mumureke wabimburiye amabonekerwa ya Kibeho.

Kubera ko bitoroshye kubona Nyirubwite Alphonsine, muri byinshi umuntu yibaza yifashisha Nathalie Mukamazimpaka umwe mu babonekewe i kibeho akaba ari naho ari kugeza ubu. Mu buhamya bwe  Nathalie agira ati “ Alphonsine yatubwiraga ko yabonye Bikiramariya ariko twe ntitwabyemeraga neza, ariko agakomeza kutubwira ko we yamwibiriye ko ari Nyina wa Jambo, twe twashakaga aho yakandagiye tukahabura twanashakaga ikimenyetso kigaragaza ko ariwe koko  ntitukibone”

Alphonsine Mumureke.

Bidatinze ni bwo iyo nkuru yatangiye kurenga ishuri ikwira hose  muri Kibeho,  abaturage hafi ya bose batuye aho hafi ibasakaramo. Ni inkuru itari yoroheye abayumva, ni nabwo abantu batangiye kuva imihanda yose baza i Kibeho kuhasengera.

Padiri Eduard Sinayobye wakurikiranye ayo mabonekerwa yagize ati: “Kubonekera Abana b’Abanyarwanda ni ukuvuga ko ijuru ryakingukiye Urwanda, bikaba bisobanuye ikintu gikomeye kuko uwo Mubyeyi yababwiye ko abonekera uwo ashaka n’igihe ashakiye”

Anathalie Mukamazimpaka.

Nyuma yo kwiyereka Alphonsine yewe wanarwanywaga cyne na Nathalie mumwaka wi 1982 uwo Mubyeyi Bikiramariya yaje koko aje kubamara impaka, hanyuma yiyereka  Mukampazimpaka Anathalie umukobwa utaremeraga ibyamabonekerwa ariko wakundaga gusenga. Icyo yiyumvisemo imbaraga n’umwuka udasanzwe bituma yaka uruhushya ajya gusengera ahiherereye. Mu magambo ye agira ati:  Natangiye gusenga mvuga ishapure mbona  umuntu aje ansanga ageze nko muri metero enye hejuru yange arampamagara arambwira ngo [Nathalie mwana wanjye jya usenga cyane kandi usengere isi kuko imeze nabi]”

Muganga Ntahomvura Venant wakurikiranye ibonekerwa ry’aba bakobwa

Ubuyobozi bwa Kiliziya bwatangiye gukurikirana ibyo bintu bituma hitabazwa abaganga n’inzobere ngo hamenyekane mu byukuri niba aba bakobwa bakoreshwa n’imbaraga z’ijuru cyangwa n’imyuka mibi dore ko nayo yashobokaga. Muri abo baganga harimo na Muganga Ntahomvura Venant usobanura neza iby’amabonekerwa ya kibeho n’isuzumwa rikomatanye n’igeragezwa ry’aba bakobwa babonekewe i Kibeho.  Muganga Ntahomvura Venant umwe mu baganga bari muri komisiyo ya gukurikirana aba bakobwa agira ati: “Nasabye Nathalie  kwiyiriza ibyumweru bibiri kugira ngo ndebe ndebe ko azaba akiri muzima kandi yarabishoboye yarabikoze ntiyagira icyo aba.”

Muganga Ntahomvura Venant

Bidatinze kandi mu gihe hari hakibazwa byinshi kuri Anathalie na Alphonsine hahise habonekerwa undi mukobwa  wa gatatu Mukangango Marie Claire. Uyu na we akaba yari mu bana b’abakobwa batajya bakozwa ibyo isengesho kandi akunda amaraha bikabije. Akaba kandi by’umwihariko yari no mu itsinda rirwanya ibyo aba bagenzi be babonekerwaga . Bitunguranye rero nawe aza kubonekerwa n’Umubyeyi Bikiramariya akaba ari nawe wahawe ubutumwa bw’ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikiramariya.

Icyatangazaga abantu bose ubwo butumwa bwari butandukanye ariko bukagera naho buhurira. Ku itariki ya 15 Kanama 1982 Bikiramariya abo bakobwa yababonekeye umunsi yewe  hamwe, aha akaba ari nabwo yaberetse ibintu bikomeye byakuye benshi imitima, kuri uyu munsi ni ho yaberetse ibintu bibi by’ubwicanyi, imivu y’amaraso nibindi byinshi bibi cyane aha akaba yarababuriraga Jenoside yakorerewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Marie Claire wahawe ubutumwa bw’ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikiramariya.

Bikiramariya yakomeje kubonekera aba bakobwa uko ari batatu  ari nako abashishikariza kenshi gusenga basabira isi cyane cyane igihugu cy’Urwanda cyari cyugarijwe n’amakuba n’umwijima ukomeye w’ubwicanyi. Ibonekerwa rya nyuma rikaba ryabaye ku itariki ya 28 ugushyingo 1989, ari nabwo Bikiramariya yanasezeragaho dore ko ubusanzw yabawiraga igihe azagarukira ngo asange abantu biteguye.

Ikindi twababwira ni uko mu buhamya bwa Mukamazimpaka Anathalie ubarizwa i Kibeho avuga ko Bikiramariya yagiye abaha imihamagaro itandukanye nubwo uwe yawumenye ageze mu myaka 40 dore ko yahoraga asaba Bikiramariya kuba yajya mu bihaye Imana Bikiramariya akamubwira ngo nabe aretse azamubwira. Anathalie byarangiye amenye ko umuhamagaro we ari ukugumaho ntashake kandi ntanajye mu bihaye Imana bityo agahagararira kandi akisanisha n’abatuye isi batashatse ku bw’impamvu zabo cyangwa zitabaturutseho. Alphonsine yabaye umubikira aba muri Côte d’Ivoire,naho Marie Claire yari yashatse ariko Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yaramutwaye.

Alphonsine Mumureke ni umubikira mu muryango w’Abaclarisse

Muri rusange nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’andi mageragezwa atandukanye hemejwe ko habonekewe abakobwa batatatu gusa aribo : Alphonsine Mumureke, Mukamazimpaka Anathalie ndetse na Mukangango Marie Claire , ni mu gihe abavugaga ko babonekewe barengaga mirongo itatu.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 18 bavugagwa ko babonekerwaga bwagaragaje ko kubonekerwa hari ababyitirinya no kubona ibidahari bizwi umuntu yagereranya n’indwara rimwe na rimwe hakazamo no kuvangirwa ni nayo mpamvu hasabwaga ubushishozi no kwitenda, akaba ari nabyo byatumye hemezwa batatu muri benshi bahamyaga ko babonekewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *