Umukobwa ukomoka mugihugu gihana imbibe n’urwanda yiteguye kwegukana ikamba rya Miss World

Umukobwa witwa Quiin Abenakyo waserukiye igihugu cya Uganda, akomeje kuza imbere mu bakobwa bahabwa amahirwe mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi ndetse arahabwa n’amahirwe menshi yo kuba yatsinda akegukana ikamba.

Abenakyo aheruka gutungurana akora amateka atarigeze abaho mu nshuro zose Uganda yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi aza mu bakobwa 30 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.

Ubu, urubuga Missology rusanzwe rusesengura amarushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi, rwamushyize mu bakobwa 20 bashobora kuzavamo Nyampinga w’Isi ndetse ari muri batanu ba mbere kugeza ubu.

Igikomeje kuzamura uyu mukobwa mu bahagaze neza mu irushanwa, ni umushinga yerekanye yakoze nka Nyampinga wa Uganda yita ku bangavu bagiye baterwa inda ubuzima bukababihira.

Ku mwanya wa mbere mu bakobwa bahabwa amahirwe hari Nyampinga wa Nepal Shrinkhala Khatiwada umaze gutwara ibihembo bibiri icya ‘Multimedia challenge’ n’icy’umukobwa wahize abandi mu bwiza bufite intego kubera umushinga we.

Undi mukobwa uri mu bahabwa amahirwe yo gutsinda ni Maëva Coucke wo mu Bufaransa. Uyu aherutse kwegukana igihembo cya Top Model nk’uzi kwiyerekana neza mu mideli.

Abandi baje mu myanya itanu ya mbere harimo Peirui Mao wo mu Bushinwa, Anahi Hormazabal wo muri Chile na we wamaze kwinjira muri 30 bemerewe kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss World. ‘Quiin Abenakyo ushyigikiwe mu buryo budasanzwe iwabo muri Uganda na we arahabwa amahirwe ko ashobora kuba yatungurana akambikwa ikamba.

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 i Sanya aho rimaze ukwezi ribera.

Abakobwa 20 bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba:

  1. Nepal – Shrinkhala Khatiwada
  2. France – Maëva Coucke
  3. China – Peirui Mao
  4. Chile – Anahi Hormazabal
  5. Uganda – Quiin Abenakyo
  6. Korea – Ah Cho
  7. Japan – Kanako Date
  8. New Zealand – Jessica Tyson
  9. Venezuela – Veruska Ljubisavljević
  10. Vietnam – Trần Tiểu Vy
  11. United States – Marisa Butler
  12. Netherlands – Leonie Hesselink
  13. India – Anukreethy Vas
  14. South Africa – Thulisa Keyi
  15. Mexico – Vanessa Ponce
  16. Australia – Taylah Cannon
  17. Thailand – Nicolene Pichapa Limsnukan
  18. Malaysia – Larissa Ping
  19. Senegal – Aissatou Filly
  20. Indonesia – Alya Nurshabrina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *