Umuyobozi w’imwe mumakipe akomeye mugihugu cy’ubwongereza yatangaje ko yifuza umukinnyi wa FC Barcelona.

Ikipe ya Everton yo mugihugu cy’ubwongereza iheruka gutira umukinnyi wakinaga hagati mukibuga mu ikipe ya FC Barcelona witwa Andre Gomes ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka.

Nyuma yo kwigaragaza cyane muri iyi kipe yo m’umujyi wa Liverpool, ikipe ya Everton irifuza gusinyisha Andre Gomes ukomoka mugihugu cya Portugal, ikabasha kumwegukana burundu Atari muntizanyo.

Ni inkuru yashimangiwe n’umuyobozi ushinzwe ibya ruhago mu ikipe ya Everton witwa Marcel Brands, aho uyu mugabo yatangaje ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yifuza kugumana Andre Gomes ukinira ikipe y’igihugu cya Portugal.

Mumagambo ye, Marcel Brands yagize ati:”Burigihe mba mwishimiye cyane nk’umukinnyi. Rero nishimiye cyane ko ari muri Everton ndetse ikituraje ishinga cyane muri aka kanya, ni ukumugura tukabasha kumugumana.

E-Mail:yamini@ityazo.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *